Diamond Platnumz yavuze impamvu atagikora umuziki nk’uwo yatangiye akora

Diamond Platnumz yavuze impamvu atagikora umuziki nk’uwo yatangiye akora

 Jul 3, 2025 - 17:22

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri muri Tanzania, Diamond Platnumz, aherutse gukorana ikiganiro kihariye n’ikinyamakuru, Billboard, ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri icyo kiganiro, Diamond yagarutse ku rugendo rwe rw’umuziki n’impamvu yahinduye uburyo yandikaga akanaririmba indirimbo ze.

Ibi yabitangaje nyuma yo kubereka igice gito cy’indirimbo ye nshya yise “Down”, maze abazwa impamvu yahisemo kwibanda ku ndirimbo zishimisha abantu, zibatera kubyina no kunezerwa, aho kugaruka cyane ku ndirimbo zifite amarangamutima akomeye nk'uko yari asanzwe abizwiho mu myaka ya mbere y’umwuga we.

Diamond yagize ati:“Natangiye umuziki nkora indirimbo ziganjemo intimba y’urukundo. Aho ni ho abantu batangiriye kumenya izina ryanjye. Indirimbo zanjye zari mu rurimi rw’Igiswahili, abantu bakazikunda cyane bitewe n’uko nazandikaga, kugeza ubwo bamwe bariraga cyangwa bakumva baruhutse ku mutima. Ariko izo ndirimbo zari zifite aho zigarukira. Kugira ngo umuntu yumve ibyo ndirimba, yagombaga kubanza kumenya ururimi rwanjye.”

Yakomeje agira ati:“Naratekereje nti, ‘niba nshaka kugera ku rwego mpuzamahanga, ngomba guhindura imikorere. Abantu bakeneye indirimbo zibashimisha, zibatera ibyishimo no kubyina.’ Nibwo natangiye gutekereza ku buryo nakora indirimbo z’urukundo zishimishije, iz’ibirori, izibyinitse n’izindi zifasha abantu kunyeganyega.”

Ubwo yabazwaga niba akumbuye kongera gukora indirimbo zifite amarangamutima arimo intimba n’urukundo nk’izo yatangiye akora, Diamond yemeje ko akumbuye cyane ibyo bihe.

Yagize ati:“Yego, rwose ndabikumbuye kuko ni ho nazamukiye. Mfite indirimbo nyinshi z’urukundo n’amarangamutima y’ukuri, ndimo gushaka uko nazishyira hanze.”

Diamond Platnumz amaze gukora ibitaramo mu bihugu birenga 50 ku isi, ndetse akomeje guhagararira umuziki wa Afurika by'umwihariko uwo muri Tanzania, akoresheje ubuhanga bwo guhuza injyana gakondo n’izigezweho ku isi.

Diamond Platnumz yaretse umuziki benshi bamumenyemo kugira ngo agendane n'ibigezweho

Diamond yatangiye aririmba indirimbo zakundaga kugaruka ku ntiba y'urukundo(heartbreak)