Diamond Platnumz yashoye arenga miliyoni 361Rwf mu gitaramo cya Summer Jam yakoreye muri Amerika

Diamond Platnumz yashoye arenga miliyoni 361Rwf mu gitaramo cya Summer Jam yakoreye muri Amerika

 Jun 21, 2025 - 16:49

Diamond Platnumz wabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TMZ, yavuze ko iyo ari imwe mu ngamba yafashe zishingiye ku rugendo rwe rwa muzika ku rwego mpuzamahanga, aho aharanira gusiga izina rikomeye ku aho agiye hoseku ruhando mpuzamahanga, harimo no muri Amerika.

Yagize ati:“Nashoye aya mafaranga menshi kugira ngo nzabashe gusiga izina no gusiga ibisigisigi kuri uyu mugabane. Ubu ntabwo ndi kuza kwitemberera, ndi kuza kwerekana ko Afurika ifite byinshi ishoboye.”

Uyu muhanzi amaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho arimo gukora ibitaramo bitandukanye ndetse no gukorana na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Jason Derulo.

Igitaramo cya Summer Jam ni kimwe mu bitaramo bikomeye bitegurwa muri Amerika, kikitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare ndetse n’abafana ibihumbi. Diamond Platnumz yabaye umwe mu bahanzi ba mbere bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba bitabiriye iki gitaramo ku rwego rukomeye.

Diamond Platnumz yashoye arenga miliyoni 361 mu myiteguro y'igitaramo yakoreye muri Amerika 

Diamond Platnumz avuga ko ashora Ako kayabo kugira ngo asige ikimenyetso aho yataramiye