Davido yongeye gutigisa London

Davido yongeye gutigisa London

 Jan 17, 2024 - 14:23

Nyuma y'imyaka itanu, umuhanzi Davido yongeye kugurisha amatike yose ashira rugikubita muri sitade ya O2 Arena iri i London.

Hirya no hino ku Isi mu bitangamakuru by'imyidagaduro, nta rindi zina riri kuvugwa uretse irya David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki wa Nigeria, ko yamaze kugurisha amatike yose y'igitaramo afite mu Bwami bw'Ubwongereza. 

Iki n'ibitaramo gitegerejwe ku wa 28 Mutarama 2024, muri sitade O2 Arena iri i London mu Murwa Mukuru w'Ubwami bw'u Bwongereza. Iyi sitade, ikaba imaze kubaka izina mu kwakira ibyamamare mpuzamahanga by'umwihariko mu njyana afrobeats yo muri Nigeria ikunzwe na benshi imihanda y'Isi yose magingo aya.

Amatike y'igitaramo cya Davido muri O2 Arena yashize 

O2 Arena imaze kuba icyatwa, ikaba yakira abantu 20,000 bicaye neza ntakibazo. Ntabwo ari ubwa mbere uyu muhanzi yujuje iyi sitade rugikubita, dore ko no muri Mutarama 2019 yabaye umuhanzi wa Kabiri wo muri Afurika wari uyujuje.

Ku ikubitiro, Umunya-Nigeria Wizkid, mu 2018 ni we wabanje kuzuza iyi sitade, akurikirwa n'abarimo Burna Boy, Asake ndetse na Rema uheruka kuyuzuza ku wa 14 Ugushyingo 2023.

Mu butumwa Davido yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, akaba ari ho yamenyeshereje abakunzi be ko amatike yose yamaze gushyira. Iki cyikaba ari kimwe mu bitaramo byinshi akomeje gukora byo kumurika album ye yise "Timeless".