Davido yongeye guca impaka nyuma yuko azagaragara mu gitaramo cya UnitedMasters Grammy Weekend

Davido yongeye guca impaka nyuma yuko azagaragara mu gitaramo cya UnitedMasters Grammy Weekend

 Jan 13, 2024 - 15:54

Umuhanzi Davido akomeje kwereka umuhangange bwe no kwinjiza muzika nyafurika ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y'uko bitangajwe ko ari umwe mu bahanzi bakomeye bazagaragara mu gitaramo cya UnitedMasters Grammy Weekend, kiri vuba aha.

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Davido, biteganijwe ko azagaragara mu gitaramo cya UnitedMasters Grammy Weekend.

Davido mu myiteguro yo kwerekeza mu gitaramo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mbere y’uko hatangwa Grammy Awards ku nshuro ya 66, mu birori biteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024 muri Crypto Com Arena i Los Angeles, urubuga rwumuziki rwa UnitedMasters na rwo rwateguye ibirori byiswe  Grammy Weekend.

Ni igitaramo kizaba ku wa Gatanu  tariki 2 Gashyantare 2024 muri Hollywood Palladium.
Icyakora si Davido gusa, kuko azaba ari kumwe n'umuraperi wo muri Dominikani, Tokischa ndetse na DJ akaba n'umuhanzi, Uncle Waffles, ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Twibukiranye ko igitaramo cya 2023 cyahuje abantu barenga 2500, barimo Jay Z na Beyonce, DJ Khaled, Nas, Wiz Khalifa, Future, Damson Idris n’abandi.

Davido agiye kwerekeza muri icyo gitaramo atabanye neza na n'umuhanzi mugenzi we Tiwa Savage

Davido agiye kwerekeza muri Grammy Weekend,  mu gihe ari mu mwiryane na Tiwa Savãge, n’umugabo we, Tee Billz wamwikomye bikomeye amushinja kutubaha umuryango we, avuga uburyo we, Tiwa, n’umuhungu wabo, Jamil beretse umukobwa wa Davido, Imade, urukundo, mu gihe Davido we abaca amazi.