Dave Chappelle yanenze bikomeye DJ Khaled

Dave Chappelle yanenze bikomeye DJ Khaled

 Jul 2, 2025 - 19:39

 Umunyarwenya w’icyamamare ku isi, Dave Chappelle, yongeye kugaragaza aho ahagaze ku kibazo cya Palestina, ubwo yavugaga amagambo akomeye atunga agatoki DJ Khaled, umwe mu byamamare bikomoka muri Palestina, amunenga kutagira icyo avuga ku makuba y’iwabo.

Mu gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu, Chappelle yagarutse ku mutuzo wa DJ Khaled mu gihe intambara ikomeje gusiga abantu ibihumbi bishwe n’inzara n’ibisasu muri Gaza.

Ubwo umwe mu bari mu gitaramo yavugaga izina rya Khaled, Chappelle yarahagaze maze aravuga ati:

“DJ Khaled, reka nkwibwire ikintu. Ku muntu ukomoka muri Palestine, uracecetse cyane muri ibi bihe. None se niba uri umunya-Palestine, uceceka ute muri iki gihe?”

Yongeyeho amagambo y’urwenya ariko arimo isesengura rikomeye, agira ati:“Kandi kuki ari munini cyane? Abantu bari gupfa bazize inzara. Ni wowe munya-Palestine wenyine munini uriho muri iki gihe.”

Chappelle, uzwiho kutajya agira ubwoba bwo kugaragaza ibitekerezo bye ku bibazo bikomeye ku isi, yakomeje kwita ibikorwa bya Israel “jenoside,” amagambo yakiranywe n’amashyi menshi y’abari bateraniye mu gitaramo.

Si ubwa mbere DJ Khaled anengwa ku mutuzo we. Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, Fadie Musallet, mubyara we, na we yagaragaje ko atishimiye uko Khaled atagira icyo avuga cyangwa akora ku bijyanye n’intambara ibera iwabo.

Uburyo Khaled acecetse kuri iyi ngingo bukomeje gukurura impaka, cyane cyane mu bantu bumva ko nk’umuntu ukomoka muri Palestina, yagakwiye kuba ku isonga mu kugaragaza ubufatanye n’abo basangiye inkomoko bari mu kaga.

Ibi bivuze iki ku bahanzi b’ibyamamare bafite inkomoko mu bihugu biri mu makimbirane? Ese gutuza kwabo ni ubwirinzi, ubwoba, cyangwa kutita ku bibazo by’isi?

Ibyo ni ibibazo bikomeje kwibazwa na benshi, cyane cyane muri iki gihe henshi ku isi baba bari mu bibazo.

Dave Chappelle yikomye Dj Khaled ukomeje kwigira ntibindeba 

Dj Khaled yarumyeho kuva intambara ya Israel na Palestine yatangira