Cindy Sanyu yamanitse agati yicaye kukamanura byamusabye guhaguruka

Cindy Sanyu yamanitse agati yicaye kukamanura byamusabye guhaguruka

 Aug 30, 2024 - 16:24

Nyuma y’uko umuhanzikazi Cindy Sanyu atangaje ko nyuma yo gukora ubukwe yabwiye umugabo we ko adashobora kujya kuba iwe, ahubwo ko ari we ugomba kuza bakaba mu nzu ye, bigatuma abantu bibasira umugabo we bavuga ko yarongowe n’umugore, byatumye Cindy atangira kurwana intambara, amuvuganira.

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Cindy Sanyu yagiye ku mbuga nkoranyambaga aganiriza abafana be uburyo yahagaze ku mwanzuro we wo kutongera kujya kuba mu rugo rw’umugabo nyuma yo gukora ubukwe.

Cindy yavuze ko ubwo yari akiri mu myaka y’urubyiruko yabanye n’abagabo batandukanye ariko nyuma bakaza gushwana bagatandukana, nyuma akaza gusanga n’undi.

Icyo gihe amaze kubona ko ibyo guhora ahinduranya ingo z’abagabo atazabivamo, nibwo yaje gufata umwanzuro ko atazongera kujya kuba mu rugo rw’umugabo, ndetse nakora ubukwe umugabo ni we ugomba kuza bakana mu nzu ye.

Yavuze ko umugabo wese uzamukunda, azaba yiyemeje ko agomba no kuza bakaba mu nzu ya Cindy, bityo nibaramuka bashwanye azabe ari we ugenda, aho kugira ngo Cindy azongere guhangayika kuko bamwirukanye.

Ibi ni nako byagenze kuko mu mwaka wa 2021 yaje gushyingiranwa n’umugabo we Prynce Okuyo, bemeranya ko azajya kuba mu nzu ya Cindy, kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri.

Nyuma yo gutangaza ibi, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guha urw’amenyo umugabo we bavuga ko yarongowe n’umugore ndetse ko nta n’ijambo agira mu rugo nk’umugabo.

Ibi byatumye Cindy agaruka ku mbuga nkoranyambaga asaba abantu guhagarika gukomeza gutesha agaciro no gusebya umugabo we bavuga ko yarongowe n’umugore.

Cindy yavuze ko yarongowe n’umugabo we, kuko yaramusabye aranamukwa ndetse n’ibindi byose umugabo aba asabwa gukora kugira ngo abe umugore we byemewe.

Gusa ku rundi ruhande Cindy yagiriye inama abagore bagenzi be yo gukura amaboko mu mufuka bagakora, bagatera imbere bityo ntibazigere bumva ko kubaho kwabo gushingiye ku bagabo.