Uwo mukufi ufite umwihariko udasanzwe kuko yakozwe mu buryo bwihariye, igaragaza ubufatanye n’urukundo Central Cee afitiye iyi kipe yo mu mujyi wa London. Abakurikiranira hafi imyidagaduro n’umupira w’amaguru bavuga ko uwo mukufi ushobora kuba uri mu ihenze cyane yakozwe ifitanye isano n’ikipe ya Chelsea.
Ubwo Central Cee yajyaga kuwfata ku mukozi uyitunganya, yari aherekejwe na rutahizamu wa Chelsea Cole Palmer, usanzwe ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’iyi kipe muri iyi minsi.
Aba bombi basigaye baziranye cyane, bikaba bigaragara ko bafitanye umubano w’inshuti ukomeje gukura umunsi ku wundi.
Iki cyumweru cyongeye kugaragaza uburyo umuziki n’umupira w’amaguru bikomeje kwiyunga, aho ibyamamare byo mu nzego zitandukanye bigaragaza ubucuti n’inkunga bifitiye amakipe akomeye ku isi.
Central Cee yakoresheje umukufi uriho ikirango cya Chelsea
