Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi yahamagaye abazamufasha guhangana na Benin

Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi yahamagaye abazamufasha guhangana na Benin

 Mar 10, 2023 - 05:49

Kuri uyu wa Gatanu umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yashyize hanze abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri agiye gukina na Benin mu gushaka itike y'Igikombe cy'Africa.

Ni urutonde rw'abakinnyi 30 Carlos Alós Ferrer yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, aho abanyarwanda benshi bari bamaze iminsi bategereje kumenya abakinnyi bahamagawe kuri iyi nshuro dore ko byavugwaga ko amaze iminsi arutanze ariko rutaremezwa.

Mu byatunguranye kuri uru rutonde harimo ibura rya rutahizamu Gerrard Bi Gaou Gouhou wari umaze iminsi atangiye gukinira Amavubi, ariko kuri ubu akaba nta kipe afite nyuma yo gutandukana n'iyo yarimo.

Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe

Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho abakinnyi batari basanzwe bahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi barimo nka Hadji wa Rayon Sports, Simeon wa Gorilla FC na Mugisha Didier wa Police FC. Ni mu gihe kandi habuzemo Hakizimana Muhadjiri uherutse kugaruka muri Police FC.

Shampiyona ya Primus National League umunsi wa 23 uraza gukinwa kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, ihite isubikwa Amavubi yitegure iyi mikino ibiri igiye gukina na Benin haba uwo muri Benin n'undi uzakinirwa i Huye.

Umukino wa mbere uzaba ku wa 22 Werurwe i Cotonou muri Benin mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 27 Werurwe ukabera i Huye.

U Rwanda ni urwa gatatu mu itsinda L n’inota rimwe, riyobowe na Sénégal n’amanota atandatu, Mozambique n’amanota ane mu gihe Bénin iri ku mwanya wa nyuma wa kane, aho nta nota na rimwe ifite.

Amavubi yiteguye guhatana na Benin mu mikino ibiri(Net-photo)