Nyuma yo gutsindwa na Musanze FC igitego kimwe ku busa, ikipe ya Gicumbi FC yigumiye ku mwanya wa nyuma aho ifite amanota 16 ikaba irushwa amanota ane na Etoile de L'Est iri ku mwanya wa 15, ndetse ikarushwa amanota umunani na Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 aho idashobora kumanuka mu gihe yaba iwugumyeho.
Ubwo Gicumbi FC yari imaze gutsindwa uyu mukino umutoza Banamwana Camarade yikomye imisifurire, ndetse avuga ko mu gihe imikino itandatu isigaye basifurirwa neza bashobora kutamanuka mu kiciro cya kabiri.
Banamwana Camarade yikomye imisifurire(Image:Rwanda Magazine)
Camarade yagize ati :"Ni umukino umusifuzi ubahaye amanota. Niba utabonye penariti twibwe kuri iyi camera yawe, murakoze.
"Dufite amanota 12 tuzakorera iwacu, hari Gasogi, Bugesera, Rutsiro na Etincelles FC, ayo ni amanota 12. Nihaza noneho imisifurire itabogamye, ikaba imisifurire ishaka gusifurira abantu bose kimwe, ayo manota twayabona natwe.
"Ariko nihaza imisufurire nk’iyi ubona penariti ikanga kuyitanga, bikiri ubusa ku busa, indi iraza ikagutsinda igitego kuko wayiteye imbaraga. Haracyari imikino itandatu y’amanota 18, birashoboka ko twabonamo amanota 14 tukagira amanota 30 ntitumanuke.”
Gicumbi FC isigaje imikino itandatu nk'andi makipe yose amaze gukina umunsi wa 24 wa shampiyona mu kiciro cya mbere mu Rwanda. Usibye Rayon Sports na Mukura Victory Sports zizayakira, andi makipe ane yose azajya mu karere ka Gicumbi.
Gusa ibi ntibitanga ikizere ku bakunzi ba Gicumbi FC kuko usibye kuba basabwa amanota menshi no gutsindwa ku makipe ari imbere yayo, ikipe ya Gicumbi ubwayo iheruka gutsinda umukino kera.
Ikipe ya Gicumbi FC imaze imikino 19 yose ikurikirana itazi uko gutsinda bimera, dore ko muri iyo mikino 19 Gicumbi yanganyijemo imikino 9 igatsindwa indi mikino 10 yose.
Gicumbi FC igiye gusubira mu kiciro cya kabiri(Image:Rwanda Magazine)
Umukino Gicumbi FC iheruka gutsinda wabaye tariki 26 Ugushyingo 2021 ubwo yakinaga na Gorilla FC ikayitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Nsengayire Shadad, ibi bikaba bigaragaza ko yaba igiye gusubira mu kiciro cya kabiri nyuma y'umwaka umwe gusa izamutse.
