Cardi B yari yivuganye abakomeje kwibasira Vybz Kartel

Cardi B yari yivuganye abakomeje kwibasira Vybz Kartel

 Aug 18, 2024 - 19:09

Umuraperikazi Cardi B yahaye gasopo Abanyamerika bakomeje kwibasira Vybz Kartel bitewe n'uko isura ye yangiritse kubera igihe yari amaze afunze.

Uyu muraperikazi uzwiho kutarya indimi mu gutanga ibitekerezo bye, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira kuri X ibizwi nka 'Space', yihanangirije abakomeje kwibasira uyu muhanzi Vybz Kartel uherutse gufungura ariko akaze isura ye isa n'iyangiritse bitewe n'igihe yari amaze afunze.

Cardi B yavuze ko adashobora kwihanganira abakomeje kwibasira Vybz, kabone n'ubwo ari Abanyamerika bagenzi be.

Yavuze ko iyo abona abantu bari gukinira kuri uyu mugabo bamushinyagurira kubera uko asigaye agaragara mu isura, nawe ibyo bintu bituma yumva adatuje, abasaba ko byaba byiza bagiye bamenya gahunda zabo.

Yagize ati "Iyo mbona mwese (Abanyamerika ) muvuga kuri Vybz Kartel biranjagaraza...muge mumenya gahunda zanyu."

Uyu muhanzi akaba aherutse gufungurwa mu minsi yashize nyuma y'imyaka igera kuri 13 afunze, ndetse bikaba byaramugizeho ingaruka mu isura, aho yangiritse kubera kumara igihe afunze, gusa kuri ubu akaba ari mu bikorwa byo kwivuza ndetse akaba ari kugenda yoroherwa.