Byiringiro Lague yatangiye guhirwa muri Sweden

Byiringiro Lague yatangiye guhirwa muri Sweden

 Apr 26, 2023 - 03:46

Rutahizamu w'Ikipe y'igihugu Amavubi yatsinze igitego cya mbere kuva yagera mu ikipe Sandvikens IF aherutse gusinyira yo muri Sweden.

Hari mu mukino wa kimwe cya kane wa DM Cup ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Mukunzi Yannick na Byiringiro Lague yanyagiyemo ikipe ya Forsbacka IK ibitego 7-1.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023 ukaba ari n'umukino wa mbere Byiringiro Lague yari akinnye nyuma yo kugaruka akira imvune yari amaranye ibyumweru bisaga bitatu.

Byiringiro Lague wari wahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga kuri uyu mukino, yaje gutsinda igitego kuri penariti ku munota wa 71 kikaba cyari igitego cya nyuma muri birindwi iyi kipe yatsinze.

Lague yatsinze igitego cya mbere muri Sandvikens IF

Kuba Byiringiro Lague yakize imvune ndetse akaba yagarutse no mu kibuga ni inkuru nziza ku banyarwanda kuko ikipe y'igihugu Amavubi izamukenera muri Kamena mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire mu 2024.