Umusitari mu muziki wa Nigeria Temilade Openiyi amazina nyakuri ya Tems, yahishuye byinshi ku buzima bwe, by'umwihariko agaruka ku rugendo rwe mu muziki n'ijwi yari afite ritamubaniye bigatuma bagenzi be birirwa bamusereza ku ishuri. Uyu muhanzikazi, yatangaje ko akiri muto, ijwi rye ryari nk'iry'abagabo avuga baze.
Mu kiganiro Tems yagiranye n'igitangamakuru cyo muri Amerika, yavuze ko akiri muto, kuvuga byabanje kugorana, dore ko ngo yize kuvuga mu myaka nk'itatu. Aho akuriye kandi, ngo yavugaga ijwi ritameze nk'iry'abakokobwa, kuko we ngo yavugaga ijwi rikomeye nk'iry'abagabo, aho kuvuga ijwi ryoroheje kandi riri hejuru nk'iry'abakokobwa.
Umuhanzikazi Tems yagowe no kuvuga akiri muto
Yunzemo ko ibyo byatumaga aba mu Isi ye yihariye, kuko ngo atakundaga gusabana. Ikindi kandi, ngo abana banganaga, bakundaga kumusereza kubera ijwi rye bigatuma ahorana amarira. Icyakora n'ubwo ibyo byose byabaga, ngo yakundaga kuririmba, kandi ngo umunsi ku munsi yakoraga impinduka mu ijwi rye.
Ati " Ntabwo nakunda kuvuga cyane, niyo navugaga, navuganaga n'abantu bo hafi yange." Akaba yakomeje asobanura ko ibyo byakomeje, ariko ngo ageze mu mashuri yisumbuye, byose birahinduka, kuko ngo mwarimu wabigishaga umuziki, yamuteye akanyabugabo bituma yongera kwigarurira ikizere bituma aba umugore tubona kuri ubu.
Tems yavuze ko yahise yiyemeza kuvuga kandi akaririmba atitaye kubyavugwaga. Ati " Niba utekereza ko mvuga nk'umugabo, ndatekereza ko ari ibintu byiza cyane, ngiye gukomeza mvuge ijwi nk'iry'abagabo." Nyuma yo gutangira umuziki yitinya, uyu muhanzikazi yaje kuba umwe mu bakomeye muri Nigeria, kugera yegukanye na Grammy Award.
Tems akiri muto yavugaga baze nk'abagabo
