Byahinduye isura kwa Kylian Mbappe

Byahinduye isura kwa Kylian Mbappe

 Aug 13, 2023 - 09:59

Mu gihe hashize iminsi umwuka hagati ya Mbappe na PSG utari mwiza, uyu mufaransa ashobora kongera amasezerano muri iyi kipe.

Inkuru iyoboye izindi ku isoko ry'abakinnyi muri iyi mpeshyi ukutumvikana hagati ya PSG n'umufaransa Kylian Mbappe.

Iyi kipe yo mu murwa mukuru w'u Bufaransa Paris yamusabaga ko yakongera amasezerano cyangwa akagurishwa muei iyi mpeshyi, ariko we ntabikozwe kuko ashaka gusoza umwaka asigaranye ku masezerano akagendera ubuntu.

Inkuru ya RMC iremeza ko ubu Kylian Mbappe yiteguye ko ngera amasezerano muri PSG nyuma y'ibiganiro byabaye hagati ye n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

Ndetse kandi uyu musore yamaze kugarurwa mu myitozo y'ikipe ya mbere, my gihe amaze iminsi yitozanya n'abandi bakinnyi batakarijwe ikizere.