Burna Boy asubiza kuri icyo kibazo abazwa ku bisa no kwigana nkana yagize ati:“Nibyo, nabikoze nabiteguye. Kuberako sampling ni inzira yanjye yo kuubaha umuziki wangize uwo ndi we. Ni ibijyanye no guhuza imico no kwerekana ko umuziki ari ururimi rusange. Nzakomeza kubikora kubera ko gukura kw’umuziki no guhanga bijyana.
Tubibutse ko imwe mu ndirimbo Burna Boy yakoze muri ubwo buryo ari “Last Last” iri kuri album ye “I Told Them”. Burna Boy yakoze iyo ndirimbo yifashishije indirimbo y’umuhanzi wo muri Amerika, Tony Braxton yitwa “He Was A Man Enough”, aho bivugwa ko Braxton ahabwa 60 ku ijana byinjira kuri iyo ndirimbo.
Ni amagambo Burna Boy yatangaje mu gihe yitegura kumurika album ye nshya yise “No Sign Of Weakness”.
