Burna Boy ku isonga mu bahanzi banyuze Barack Obama mu 2025

Burna Boy ku isonga mu bahanzi banyuze Barack Obama mu 2025

 Dec 19, 2025 - 21:50

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yakomeje umuco asanganywe wo gusohora urutonde rw’ibyo yakunze cyane buri mpera z’umwaka, birimo ibitabo, filime n’umuziki byamunyuze mu mwaka ushize, aho Burna Boy na we yahacanye umucyo.

Mu 2025, Obama yongeye gutangaza urutonde rw’indirimbo yumvise cyane, rugaragaramo abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, haba abakoranye n’abandi ndetse n’abasohoye indirimbo zabo ku giti cyabo. Uru rutonde rugaragaza uburyo Obama akomeje gukurikirana no gukunda umuziki wo mu bihe bya none, by’umwihariko uwo mu njyana za Hip Hop, R&B na Afrobeat.

Mu ndirimbo zigaragara kuri uru rutonde harimo “TATATA” ya Burna Boy, igaragaza iterambere ry’umuziki wa Afrobeat ku isi, “LUTHER” ya Kendrick Lamar afatanyije na SZA, “NOKIA” ya Drake, “ABRACADABRA” ya Lady Gaga, “Just Say That” ya Gunna, n’izindi nyinshi zakunzwe cyane mu 2025.

Buri mwaka, uru rutonde rwa Barack Obama rukunze kwitabwaho cyane n’abakunzi b’umuziki ndetse n’abahanzi ubwabo, kuko rufatwa nk’icyemezo cy’uburyo umuziki wabo ugeze kure ku rwego mpuzamahanga. Abenshi bagaragaza ko gushyirwa ku rutonde rwe ari icyubahiro gikomeye kandi gifasha indirimbo gukomeza kugera ku bantu benshi ku isi.

Ibi byongera kwerekana ko n’ubwo atakiri ku butegetsi, Barack Obama akomeje kugira uruhare rukomeye mu muco no mu buhanzi, by’umwihariko mu guteza imbere no gushyigikira umuziki wo ku rwego rw’isi.

Burna Boy yaje ku rutonde rw'abahanzi banyuze  Barack Obama muri uyu mwaka 

Barack Obama yasohoye urutonde rw'abahanzi bamunyuze kurusha abandi