Amakuru avuga ko Burna Boy yahagaritswe bitewe n’uko yari yambaye imitako myinshi ya zahabu ifite agaciro kanini, bikaba byateye impungenge inzego zishinzwe umutekano n’imisoro ku kibuga cy’indege.
Iki kibazo cyahise gituma abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) binjira mu biganiro, bagerageza gushakira umuti icyo kibazo.
Nyuma y’igihe gito, byabaye ngombwa ko Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, ubwe yinjira muri icyo kibazo kugira ngo hashakwe igisubizo.
Nyuma yo kwinjira muri icyo kibazo kwa Motsepe, Burna Boy yaje kwemererwa gukomeza urugendo rwe yerekeza i Rabat, aho yari ategerejwe gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari bitabiriye ibirori by'umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika.
Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi ba Burna Boy n’abandi bakurikirana umuziki bagaragaje gutungurwa n’iyi mibereho, bamwe bagashima uko ikibazo cyakemuwe vuba kugira ngo ibikorwa byari byateguwe bidahungabana.
