Bruce Melodie ntazongera kujya gukorera amashusho y'indirimbo hanze y'u Rwanda

Bruce Melodie ntazongera kujya gukorera amashusho y'indirimbo hanze y'u Rwanda

 Sep 5, 2024 - 11:21

Umuhanzi Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) uherutse gukora indirimbo 'Sowe' ikamutwara akayabo, yavuze ko atazongera kujya gufatira amashusho y'indirimbo hanze, avuga impamvu yatumye afata icyo cyemezo.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu muziki Nyarwanda, yahishuye ko ubu yamaze gufata icyemezo cy'uko atazongera kujya gukorera amashusho y'indirimbo hanze y'u Rwanda, kuko yasanze agomba guteza imbere igihugu cye.

Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru ubwo yataramiraga mu karere ka Musanze mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, Bruce Melodie yavuze ko ubu agiye kujya afatira amashusho mu Rwanda mu rwego kugira ngo yerekane ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite.

Yavuze ko kandi abo azajya akenera ko baza kumufasha, azajya ababwira bakaza mu Rwanda babanze barusure banahatembere, bityo ibi bizafasha igihugu muri gahunda bihaye yo guteza imbere ubukerarugendo.

Ibi yabitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Sowe', yakoreye mu gihugu cya Nigeria ndetse n'umubare munini wayigaragayemo ni Abanyamahanga.

Avuga ko iyi ndirimbo yamuhenze cyane kuko yamutwaye akayabo kangana na miliyoni 50frw.

Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 19 Nyakanga 2024, mu gihe imaze ikaba imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2 kuri YouTube.