Bombori bombori mu muryango wa Justin Bieber

Bombori bombori mu muryango wa Justin Bieber

 Jan 19, 2024 - 07:24

Hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza mu rugo rw'umuhanzi Justin Bieber n'umugore we Hailey Bieber, aho hagaragazwa impamvu nyinshi ziri gutuma bishishanya, harimo ko Justin Bieber yabaye inganzwa mu rugo.

Ishyamba si ryeru mu muryango w'umunyamuziki wo muri Canada Justin Bieber n'umugore we Hailey Bieber. Amakuru akomeje gukwira mu bitangazamakuru, aravuga ko aba bombi bashobora gutandukana bitewe na bombori bombori iri iwabo.

Ubwumvikane buke hagati y'aba bakunzi bamaze imyaka itandatu babana, yagaragaye neza mu mpera z'umwaka, aho buri wese yariye iminsi mikuru ari wenyine. Justin Bieber yasangije amafoto abakunzi be y'iminsi mikuru ari iwe mu rugo, mu gihe umugore we yari kumucanga n'inshuti ze.Ishyamba si ryeru mu muryango wa Justin Bieber 

Amakuru aravuga ko Hailey aba ashaka kuyobora ibintu byose mu rugo Justin ntagire ijambo, ibidashimisha uyu mugabo. Indi ntandaro ivugwa hagati yabo, ngo ni uko Justin Bieber yifuza kongera gushyira imbaraga mu muziki muri uyu mwaka, ariko ngo umugore ndabishaka.

Ikindi kigaragaza ko Hailey Bieber atishimiye urugo rwe, ni uko mu mwaka washize yigeze kugaragaza ko atanezezwa n'uburyo umugabo we adakunda kwiyitaho mu myambarire. Icyakora yavuze ko ntacyo bimutwaye cyane, kuko ngo hari ibindi yitaho nubwo atambara neza.

Nubwo mu rugo rw'aba basitari bigaragazwa ko batabanye neza, ariko iyo bageze mu ruhame bagaragara nk'abari mu rukundo rugurumana. Ikindi muri bose ntawe uragira icyo avuga kuri ubwo bwumvikane buke bubavugwaho. Aba bombi, bakaba barashakanye mu 2018.

Hailey Bieber na Justin Bieber ntibavuga rumwe mu rugo rwabo