BET Awards 2023: Lil Uzi Vert yakubitiwe iz'akabwana mu birori

BET Awards 2023: Lil Uzi Vert yakubitiwe iz'akabwana mu birori

 Jun 26, 2023 - 06:43

Umuraperi Lil Uzi Vert ibyari ibirori n'umunezero byashojwe n'intambara, nyuma yo gukubitwa akanatukwa n'umukunzi we JT.

Ku Cyumweru nijoro, Lil Uzi Vert n'umukunzi we JT,  umwe mu bagize itsinda rya Hip Hop ryitwa City Girls, batonganye cyane mu birori BET  Awards 2023 byabereye ahitwa Microsoft Theater, i Los Angeles. Amakuru aturuka hafi yabo, avuga ko imirwano yatangiye ubwo Uzi Vert  yatakaga umuraperi mugenzi we, Ice Spice.

Lil Uzi Vert na Ice Spice bari baririmbanye mu gitaramo cyo gutangiza ibirori

JT, ufite imyaka 30, yafashwe amashusho akubita Lil Uzi Vert terefone ye, ari na ko amubwira amagambo menshi. Yafashe terefone ye igendanwa nyuma yo kuyimutera bwa mbere, maze yongera kuyikubita uyu muraperi.

Ice Spice w'imyaka 23 na Lil Uzi Vert w'imyaka 27, bombi baririmbye mu birori byo gutanga ibihembo mbere yuko ibyo biba, bityo akaba ashobora kuba yaramushimagizaga gusa uburyo yari yitwaye ku rubyiniro, cyane ko yari anicaye iruhande rwabo.

JT yakubise Lil Uzi Vert amushinja gutakagiza Ice Spice 

Mu gihe cyo guterana amagambo, Lil Uzi Vert yumvikana yisobanura avuga ko ntacyo yakoze, ariko JT yari yamaze kwikubita asohoka.

Icyakora, ngo iyi ntambara ishobora kuba ifitanye isano n'indirimbo ya Lil Uzi Vert, aho yavuzemo Ice Spice.

Nubwo kugeza ubu nta bimenyetso bifatika byerekana ko Lil Uzi Vert yatakagizaga Ice Spice, yavuze izina rye ubwo yaririmbaga indirimbo kuri stage.

Mbere yuko barwana ibintu byasaga nk'ibimeze neza

Lil Uzi Vert yararimbye ati”Mfite umugore mwiza. Afite afro ntoya, asa na Ice Spice.”

JT na Lil Uzi Vert batandukanye inshuro nyinshi kuva batangira gukundana bwa mbere muri 2019.

Mbere y’ibyabaye, bombi bari bameranye neza, Lil Uzi Vert asa nkaho agerageza kunezeza JT, ariko byose byahindutse ubusa bisozwa no kurwana.