Baba Levo yahanuye impanuka y'indege

Baba Levo yahanuye impanuka y'indege

 Jan 9, 2024 - 13:09

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Clayton Chipando wamenyekanye nka Baba Levo yatunguranye, nyuma yo gutangaza ko amaze iminsi yerekwa impanuka ikomeye y'indege igiye kuba muri uyu mwaka.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Baba Levo, akaba n’inshuti magara ya Diamond Platnumz, birashoboka ko uyu mwaka awutangiranye amavuta y’ubuhanuzi.

Baba Levo yahanuye impanuka ikomeye y'indege

Ibi ni nyuma y'uko abinyujije kuri Instagram, yaburiye abantu bose bakunze gukora ingendo z’indege, abahanurira ko muri uyu mwaka hazaba impanuka ikomeye y’indege muri Afurika y’iburasirazuba.

Ashize amanga, yavuze ko amaze igihe agira inzozi z’impanuka y’indege kuva uno mwaka watangira, bityo akaba ari yo mpamvu yahisemo kubivuga hakiri kare kugira ngo abashoboye birinde hakiri kare ibyago bitarabagwira.

Icyakora, uyu muhanzi ntabwo yigeze asobanura neza iby’izi nzozi ze ngo agaragaze neza igihugu iyo mpanuka izaberamo, gusa ashimangira ko ari muri Afurika y’iburasirazuba.

Baba Levo yatangaje ko amaze iminsi yerekwa impanuka ikomeye y'indege

Baba Levo atangaje ubu buhanuzi bwe, nyuma y’iminsi yavuzwe impanuka y’indege mu Buyapani, aho iyo ndege yari itwaye abagenzi bagera kuri 379 yahanutse nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro.

Si aho gusa kandi kuko no mu minsi mike ishize, idirishya ry’indege ryamanyukiye mu kirere, gusa ku bw’amahirwe na bwo nta muntu wabiguyemo.