Mu butumwa bwe bwishimiwe n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, Aziz Ki yagaragaje ko Hamisa ari umugore w’ingenzi mu buzima bwe, ndetse ko yamugize umugabo mwiza kurushaho. Yavuze ko imyaka bamaze bari kumwe ari impano idasanzwe, yuzuyemo ibyishimo, urukundo n’ibihe bitazibagirana.
Aziz yagize ati:“Mutima wanjye @hamisamobetto, ku munsi udasanzwe nk’uyu, nshaka kukwibutsa uko uri ingirakamaro mu buzima bwanjye. Uri imbaraga zanjye, amahoro yanjye n’ishimwe ryanjye. Kubera wowe ndi umugabo mwiza kurushaho.”
Yongeyeho ko atishimira gusa isabukuru ye, ahubwo ko yishimira n’umugore udasanzwe Hamisa ari we, ufite umutima mwiza, ubugwaneza n’ubutwari bimuranga, ndetse n’uruhare rwe runini mu kumugira umugabo wishimye.
Yamwifurije ko umwaka mushya w’ubuzima uzamuzanira amahoro, urukundo, intsinzi n’ibyishimo byinshi, kandi amwizeza ko azahora ahari, kumukunda no kumuha agaciro nk’uko akwiye.
Abakunzi b’aba bombi bakomeje kubaha ubutumwa bw’ishimwe, bamwe bashima urukundo rwabo, abandi babuga ko ari urugero rwiza mu rukundo rw'ibyamamare.
Hamisa Mobetto, umaze kubaka izina mu myidagaduro no mu mwuga wo kumurika imideli, ari na yo mpamvu usabukuru ye y’imyaka 30 yagaragayemo ubutumwa butandukanye bw’urukundo, yagenewe n'abakunzi be.
Aziz Ki yarunguye Hamisa Mobetto ku isabukuru ye
Aziz Ki yashimwe Hamisa Mobetto kuba yaramuhinduye umugabo udasanzwe
