Ayra Starr, umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Afurika no ku isi, yavuze ko n’ubwo amaze igihe kitari kinini atuye New York, kitarenze amezi abiri, aho yari asanzwe ahamara igihe kirekire.
Yavuze ko New York imwibutsa cyane Lagos, umujyi yakuriyemo, dore ko harimo Abanya-Nigeria benshi bituma yumva asa n’uri mu rugo nyabyo.
Uretse kuba yumva ahafite umuryango mugari w’Abanya-Nigeria, Ayra Starr yavuze ko New York ari umujyi umuha ubwisanzure mu buhanzi, ubuzima bwo guhanga bushya, amahirwe menshi yo gukorera mu ma-studio y’umwuga, ndetse n’uburyo bworoshye bwo kubona ubufatanye mpuzamahanga n’abandi bahanzi n’abatunganya umuziki.
Ibi byose, nk’uko abivuga, bituma uyu muhanzikazi w’imyaka 22 yumva New York ari ahantu heza ho gukomeza kwagura impano ye no gukorera umuziki ku rwego rwisumbuye.
Ayra Starr akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi b’imbere mu muziki w’Afurika, ndetse kwimukira muri Amerika birashimangira umurongo mushya wo gukomeza kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.
Ayra Starr yavuze ibigwi umujyi wa New York aho yamaze kwimukira
Ayra Starr yamaze kwimukira muri Amerika
