Ayra Starr yahishuye ikintu yakoresheje amafaranga menshi ya mbere yabonye

Ayra Starr yahishuye ikintu yakoresheje amafaranga menshi ya mbere yabonye

 May 18, 2024 - 17:44

Umuhanzikazi Oyinkansola Sarah Aderibigbe, wamenyekanye nka Ayra Starr, yavuze ikintu cya mbere yaguze akimara kubona amafaranga afatika.

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr yahishuye ko ikintu  cya mbere yakoze nyuma yo kubona amafaranga ahagije ari ukugura inzu yinzozi ze.

Ayra yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yasobanuye ko ubwo yabonaga amafaranga ahagije, ikintu cya mbere yaguze ari inzu iherereye i Lagos muri Nigeria, kuko yahoze afite inzozi zo gutunga inzu nziza.

Icyakora, uyu mukobwa ukiri muto yatangaje ko icyifuzo cye nyuma yo kubona inzu yahoze yifuza, ari ukugura no gutunga imodoka yo mu bwoko bwa Rose Gold G-Wagon.

Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku mugabane wa Afurika, aho yakunzwe mu ndirimbo nka “Rush”, “Sability”, “Bloody Samaritan” n’izindi.