Uyu muhanzikazi ukunzwe kubera indirimbo ze zikundwa na benshi zirimo "Away", You Should Know", "Wowe Gusa" n'izindi, ibi yabivuze ubwo yari amaze kuririmba mu mikino ya BAL irimo kubera mu Rwanda muri BK Arena mu ijoro ryakeye mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3, aho ikipe Rivers Hoopers yatsinze Cape Town Tigers amanota 80 kuri 57.
Nyuma yo gutaramira abitabiriye uwo mukino, yabajijwe niba indirimbo yateguje abakunzi be, aho yashyize agace gato kayo ku mbuga nkoranyambaga aririmba aririmba "katira abo bose bagutesha umutwe" yaba ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe mu rukundo, gusa Ariel Wayz abitera utwatsi.
Ariel Wayz ngo yaba ari mu rukundo rushya
Icyakora ni bwo yavuze ko ubu ari mu rukundo ndetse abasore bose mwifuzaga basubiza amerwe mu isaho, maze agira ati "Nibakureyo amaso naratwawe."
Ariel Wayz yavuzwe mu rukundo na Juno Kizigenza muri 2021 ariko mu mpera za 2021 ni bwo baje kwerura ko batandukanye, aho gutabdukana kwabi kwaranzwe no kwitana ba mwana buri umwe ashinja undi amakosa.
