Apple Music yatangaje indirimbo 500 zakunzwe kurusha izindi kuva yashingwa

Apple Music yatangaje indirimbo 500 zakunzwe kurusha izindi kuva yashingwa

 Jul 6, 2025 - 20:05

Apple Music, urubuga ruyoboye mu gucuranga umuziki ku isi, rwizihije isabukuru y’imyaka 10 kuva rwatangira gukora, rukanatangaza urutonde rw’indirimbo 500 zakunzwe cyane kurusha izindi kuva rwashyirwaho. Urutonde rugaragaza imbaraga z’abahanzi mpuzamahanga nka Ed Sheeran, The Weeknd, Drake n’abandi bagiye bahindura amateka y’uru rubuga.

Ed Sheeran ni we waje ku isonga kuri uru rutonde abikesha indirimbo ye yitwa “Shape of You”, yemejwe ko ari yo ndirimbo yakunzwe cyane ku isi yose kuri Apple Music. Ni indirimbo yamamaye cyane, ndetse ishyiraho uduhigo dutandukanye harimo no kuba ari yo ndirimbo ya pop yumviswe cyane kurusha izindi ku munsi wayo wa mbere.

The Weeknd, umuhanzi w’umunya-Canada, yaje ku mwanya wa kabiri abifashijwemo n’indirimbo “Blinding Lights”, yamaze iminsi irenga 180 mu myanya 10 ya mbere y’icyiciro cya Global Daily Top 100. Ni na we muhanzi wa R&B/Soul ufite indirimbo nyinshi muri uru rutonde, kuko afitemo icyenda (9).

Drake, na we ukomoka muri Canada, yaje ku mwanya wa gatatu binyuze mu ndirimbo “God’s Plan”, yagaragaye ko ariyo ndirimbo ya hip-hop yumviswe cyane mu mateka ya Apple Music. Drake kandi yanditse amateka nk’umuhanzi ufite indirimbo nyinshi cyane kuri urwo rutonde rw’indirimbo 500, aho afite 27.

Umuhanzi Post Malone yihariye umwanya wa kane n’uwa gatanu akoresheje indirimbo ebyiri: “Sunflower” yakoranye na Swae Lee, ndetse na “Rockstar” ari kumwe na 21 Savage. Sunflower yanakunzwe cyane nyuma yo gukoreshwa muri filime izwi cyane ya Spider-Man: Into the Spider-Verse.

Indirimbo zikurikiraho mu myanya 10 ya mbere ni:“One Dance” ya Drake, “Sicko Mode” ya Travis Scott, “Perfect” ya Ed Sheeran, “No Guidance” ya Chris Brown na Drake, ndetse na “Bad Guy” ya Billie Eilish.

Uru rutonde rwatangajwe mu gihe Apple Music ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku isi yose, rugaragaza uruhare rwayo mu guhindura imikorere y’inganda z’umuziki ndetse no gushyigikira abahanzi batandukanye mu rugendo rwabo rwo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ed Sheeran indirimbo ye yaje ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zakunzwe mu mateka y'urubuga rwa Apple Music 

Indirimbo ya The Weeknd yaje ku mwanya wa kabiri

Post Malone indirimbo ye yaje ku mwanya wa kane