Amashusho ya Kylian Mbappe na Kim Kardashian yateye abafana impungenge n'impuhwe

Amashusho ya Kylian Mbappe na Kim Kardashian yateye abafana impungenge n'impuhwe

 Jul 6, 2023 - 10:26

Abafana b'umufaransa Kylian Mbappe na Real Madrid imwifuza bagize impungenge ko uyu musore yahura n'ibihe bitoroshye, nyuma yo kumubona agirana ibihe byiza na Kim Kardashian bashinja gutera umwaku.

Kylian Mbappe ufite ahazaza hatarasobanuka neza ngo hamenyekane ikipe azakinira mu mwaka utaha w'imikino, yagaragaye mu nzu ya Michael Rubin iherereye kuri Long Island muri New York kuri uyu wa kabiri, ahari hateraniye ibyamamare muri ruhago, Basketball na NFL.

Klian Mbappe nk'umwe mu bakinnyi ba ruhago bari bahari bagaragaye ari kumwe na Tom Brady uzwi cyane muri NFL, Joel Embiid na James Harden bazwi muri NBA, ndetse n'umukinnyi wa film Leonardo DiCaprio nawe yari ahari. 

Ndetse kandi abo mu muryango wa ba Kardashian na Kendall Jenner bari bahari, utibagiwe abanyamuziki nka Justin Bieber, Jay Z na Beyonce.

Amwe mu mashusho yagiye hanze agaragaza uko byari byifashe yagaragayeho Kylian Mappe na Kim Kardashian basa n'abahuje urugwiro, yatumye abafana b'uyu mufaransa bagira impungenge ku hazaza he.

 Kim Kardashian yashinjwe n'abafana bamwe b'ikipe ya Arsenal gutera umwaku ikipe yabo igatakaza igikombe cya shampiyona. Iyi kipe ya Arsenal yarushaga Manchester City amanota umunani ubwo uyu mugore yajyaga kureba umukino wayo muri Werurwe, ubwo yakinaga na Sporting CP muri Europa League.

Usibye kuba Arsenal yrasezerewe muri Europa League muri iryo joro, imikino yakurikiye muri shampiyona yayibereye inzozi mbi kugeza itakaje igikombe cya shampiyona mu mikino 10 ya nyuma.

Nyuma yo kuva mu Bwongereza, Kim Kardashian yagiye kureba umukino w'ikipe ya PSG itsindwa n'ikipe ya Rennes 2-0, ukaba ari umukino wa mbere iyi kipe yari itsindiwe iwayo mu minsi 715 yari ishize.

Abafana bagendera kuri ibi bakavuga ko uyu munyamerikakai yaba atera umwaku, babonye aya mashusho bihutira kugira inama Mbappe yo kumujya kure.

Amasezerano ya Kylian Mbappe muri PSG azarangira mu 2024, ndetse yamaze kubwira iyi kipe ko atazayongerera amasezerano. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwayo nabwo buri tayali kumutanga mu ikipe yaba imushaka itanga agatubutse.

Mbappe yagaragaye ari kumwe na Kim Kardashian