Amakimbirane yacu yatumye Davido antera utwatsi! Harmonize yazize gushwana na Diamond Platnumz

Amakimbirane yacu yatumye Davido antera utwatsi! Harmonize yazize gushwana na Diamond Platnumz

 Nov 30, 2023 - 13:50

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize wahoze muri Wasafi y'umuhanzi Diamond Platnumz bakaza gutandukana bihaye rubanda, yahishuye uburyo amakimbirane yabo yatumye Davido yanga ko bakorana indirimbo ku munota wa nyuma.

Umuhanzi Harmonize, ubwo yari mu kiganiro EATV, yongeye gukomoza ku makimbirane ye na Diamond Platnumz, yanatumye ngo umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido, yanga ko basubiramo indirimbo ye yise “Single Again”.

Harmonize avuga ko amakimbirane ye na Diamond Platnumz yatumye Davido yanga ko bakorana

Harmonize yakomeje avuga ko abahanzi bo Nigeria no muri South Africa barangwa n’ubufatanye, ndetse bakaba bataniganda mu gufasha abahanzi bo muri Tanzania, gusa ngo umwiryane uri mu muziki wa Tanzania ukababuza gukorana na bo, birinda ku gwa mu mutego wo gutuma abafana babo bacikamo ibice.

Yagize ati:”Ubwo nari muri Amerika, Davido yaranyegereye ansaba ko twasubiramo indirimbo yanjye “Simgle Again”, aho byansabaga kumwoherereza igitero cyanjye, maze nawe akagihuza n’icye indirimbo igakorwa. Icyakora igitangaje, Davido yaje kumpinduka bitunguranye, ku buryo ubu nta kintu aba ambwira.

Harmonize kuva yatandukanye na Diamond Platnumz mu buryo bubi byazamuye umwuka mubi hagati yabo

Uyu muhanzi Harmonize umwuka hagati ye na Diamond Platnumz si mwiza, nyuma yo kuva muri Wasafi agatandukana nabi na Diamond uvuga ko yatumye abantu bamumenya. Icyakora, ikigaragara ni uko aya makimbirane yabo akomeje kubyara ibihombo ku muziki wa Tanzania, nkuko Harmonize yabyivugiye ko abahanzi bo mu bihugu bikomeye batinya kwijandika mu kimbirane yabo.