Amabwiriza adasanzwe ku bazanywera mu kabari gashya ka Cristiano Ronaldo

Amabwiriza adasanzwe ku bazanywera mu kabari gashya ka Cristiano Ronaldo

 Dec 17, 2025 - 22:09

Icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi, Cristiano Ronaldo, akomeje gutungura benshi no hanze y’ikibuga nyuma yuko bivugwa ko yafunguye akabari mu gihugu cya Portugal, kagamije guha abakiriya serivisi zidasanzwe kandi zishingiye ku kurinda ubuzima bwabo bwite, hashingiwe ku mabwiriza adasanzwe agenga abifuza kukanyweramo.

Iyo Club yiswe Vega, igenewe abanyamuryango badasanzwe, aho kwinjiranamo telefone zigendanwa birabujijwe burundu, hagamijwe kurinda umutekano n’ibanga by’abayigana, cyane cyane ibyamamare n’abaherwe.

Nk’uko amakuru abivuga, Vega Club yubatswe ku buryo igira imirimo ibiri itandukanye bitewe n’igihe. Ku manywa, izajya ikoreshwa nk’ahantu hatuje harimo ibyumba by’inama, ahakorera imirimo (offices) n’ahafasha abashoramari n’abanyamuryango kuganira no gukorera mu bwisanzure.

Mu masaha ya nijoro, iyo Club ihinduka ahantu ho gusangirira amafunguro meza yo ku rwego rwo hejuru, ikagira akabari karimo ibinyobwa by’ubwoko bwose ndetse n’umuziki ucurangwa mu buryo butuje, hagamijwe gutanga umwanya wihariye w’imyidagaduro ituje kandi y’icyubahiro.

Kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wa Vega, bisaba kwishyura arenga Amadolari ya Amerika ibihumbi 200, ubunyamuryango bukaba ubw’igihe cyose (lifetime membership).

Cristiano Ronaldo yafunguye akabari kadasanzwe

Uretse telefoni, gufata amafoto n’amashusho muri ako kabari na byo birabujijwe