Barakah the Prince umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, akaba n'umwe mu bakunzwe mu njyana Bongo Fleva, yagize icyo avuga ku mubano we n’umuhanzi Alikiba, avuga ko ati ukumwana gusa, ahubwo amwanga cyane.
Barakah the Prince yavuze ko yanga urunuka Alikiba
Ubwo yaganiraga n’ibinyamakuru by’iwabo muri Tanzania, Barakah the Prince yagize ati:”Alikiba ndacyamwanga cyane, kubryo no kugeza uyu munsi byananiye guhisha urwango mwanga. Hari icyo dupfa twembi tuziranyeho, rero ntibyanshobokera kumukunda."
Si ubwa mbere uyu muhanzi yihandagaza akavugura mu ruhame ko yanga urunuka Alikiba, nubwo nta na rimwe arigera ashyira hanze icyo bapfa.
