Alien Skin yagejejwe kuri Polisi

Alien Skin yagejejwe kuri Polisi

 May 8, 2024 - 11:55

Umunyamakurukazi Evelyn Mic wo muri Uganda, yagejeje ikirego kuri Polisi yo muri iki gihugu ashinja umuhanzi Alien Skin kumuhohotera.

Umunyamakurukazi wo mu gihugu cya Uganda Evelyn Mic ukora kuri Radiyo Galaxy FM, yagejeje ikirego kuri Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Buloba ashinja umuhanzi Alien Skin kumuhohotera mu gitaramo cyabereye muri Forest Park Buloba ku wa 05 Gicurasi 2024.

Mu nyandiko Evelyn yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko uyu muhanzi yamukubise ubwo yari iruhande rw'urubyiniro ndetse kandi akanamusuzugura mu buryo bukomeye, bityo ibyo bikaba byaramwangije mu mitekerereze ye no mu marangamutima.

Umunyamakuru Evelyn Mic aravuga ko Alien Skin yamuhohoteye

Kuri Evelyn, yunzemo ko yumva yarasebejwe, bityo akaba yafashe uyu mwanzuro atari kubwe, ahubwo ari no kugira ngo abandi bameze nkawe bahohoterwa n'abantu bo mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda bumva ko bari hejuru y'amategeko batinyuke bavuge ibibazo byabo.

Uyu munyamakurukazi akaba avuga ko nyuma yo kugeza ikirego cye kuri Polisi, abanyamategeko be nabo batangiye kubikurikirana, kuko yemeza ko ashaka ubutabera ntakabuza.

Umuhanzi Alien Skin arashinjwa guhohotera umunyamakuru