Abateguye Unveil Africa Fest  basabye imbabazi

Abateguye Unveil Africa Fest basabye imbabazi

 Dec 8, 2024 - 18:13

Abateguye iserukiramuco rya 'Unveil Africa Fest' ryabaye mu ijoro ryakeye basabye imbabazi abakunzi babo kuba bitagenze nk'uko byari byateguwe, aho bamwe mu bahanzi batigeze bagera ku rubyiniro.

Kuri uyu wa 07 Ukuboza 2024, nibwo muri Camp Kigali habereye iserukiramuco ryiswe "Unveil Africa Fest"  ryari ryatumiwemo abahanzi biganjemo aba Gakondo, ariko birangira igitaramo kitagenze neza.

Abarimo Victor Rukotana na Ruti Joel bari mu bari bategerejwe muri iri serukiramuco ariko nyamara byarangiye batabonetse ku mpamvu zinyuranye.

Ku ruhande rwa Ruti Joel yavuze ko atashoboraga kuririmba kubera ko igitaramo kitari giteguye neza ndetse ko atari kubasha guseruka nk'uko yabyifuzaga.

Rukotana nawe yasohoye itangazo yisegura ku bakunzi be bamutegereje bakamubura ariko ntiyavuze impamvu nyirizina atabonetse.

Iki ni igitaramo cyititabariwe cyane nk'uko byari byitezwe aho byemezwa ko zimwe mu mpamvu zatumye kititabirwa ari itike yari iri hejuru cyane kuko iya make byari ibihumbi 10Rwf ndetse n'zindi mpamvu nyinshi.

Ibi kimwe n'izindi mpamvu nyinshi zatumye kitagenda neza, nibyo byatumye abateguye Unveil Africa Fest bisegura ku bakunzi babo bategereje bamwe mu bahanzi bakababura, gusa babasezeranya ko ubutaha bizagenda.

Mu itangazo bashyize hanze, bashimiye abagize uruhare bose kugira ngo iki gitaramo kibashe kuba barimo itangazamakuru n'ibandi batandukanye.