Abarimo Wizkid na Burna Boy barashijwa gushishura indirimbo za Blackface

Abarimo Wizkid na Burna Boy barashijwa gushishura indirimbo za Blackface

 Jul 11, 2023 - 02:29

Umunyabigwi mu muziki wa Nigeria Blackface arashinja abarimo Burna Boy na Wizkid kuba barakoresheje ibigize indirimbo ze nta burenganzira abahaye.

Umunyabigwi mu muziki wa Nigeria Ahmedu Augustine Obiabo amazina nyakuri ya Blackface Naija cyangwa se Blackface arimo gushinja abahanzi barimo: Burna Boy, Wizkid na Asake kuba baribye umutungo we mu bijyanye n'ubwenge, dore ko ngo bakoresha ibigize indirimbo ze atabibahereye uburenganzira.

Blackface watangiye umuziki mu 1997, ibyo gushinja aba bahanzi kumushishurira indirimbo akaba yabitangaje ubwo yari i Lagos kuri Radiyo Naija FM.

Blackface aravuga ko abarimo Wizkid na Burna Boy bamwibye umutungo we mu by'ubwenge

Uyu mugabo akaba agaragaza ko Wizkid na Burna Boy bafashe beat na melody z'indirimbo ye 'Twist & Turn' bakabikoresha mu ndirimbo zabo guhera itangiye kugera irangiye nubwo utavuze izo ndirimbo zabo. 

Ari nako yakomeje atangaza ko undi muhanzi Asake we yafashe indirimbo ye 'Ikebe Supa' akayifashisha akora indirimbo ye 'Joha'. Iyi ndirimbo ya Blackface akaba yarayikoze mu 2014 naho iya Asake akaba yarayikoze mu 2022.

Umva indirimbo ya Blackface niya Asake niba ko hari aho bihurira

Uyu mugabo utagikora umuziki muri iyi minsi, akaba yatangaje ko mu by'ukuri atari ukwibasira abahanzi bakizamuka ahubwo ngo ikibazo ari ukuba bakoresha indirimbo ze nta burenganzira yabahaye.

Hagati aho, Blackface akaba yaravukiye muri Leta ya Benue muri Nigeria mu 1974, atangira gukora umuziki mu 1997, gusa yaje kwamamara ku ruhando mpuzamahanga mu 2004 ubwo yakoraga alubumu ya Solo yise “face to face”, aho iyi alubumu yaje kuba icyatwa mu isi nzima.