Bruce Melodie yahishuye uko yahuye na Shaggy n'imishinga ihambaye bafitanye

Bruce Melodie yahishuye uko yahuye na Shaggy n'imishinga ihambaye bafitanye

 Nov 3, 2023 - 12:56

Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye uko yahuye na Shaggy kugera bakoranye indirimbo ndetse avuga ko bafitanye alubumu n'indi mishinga ikomeye.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie mu muziki Nyarwanda, yatangaje uko yahuye n'umuhanzi wo muri Jamaica Orville Richard Burrell uzwi nka Shaggy bagasubiranamo indirimbo ya Melodie yise 'Funga Macho' bahita bayita 'When She's Around'.

Bruce Melodie, akaba yatangaje ko yakoze indirimbo 'Funga Macho' iza gukundwa cyane na Disney Records hanyuma nabo bamuhuza na Universal global bagirana amasezerano arimo agafaranga gatubutse ndetse bakanamwamamariza, bidatinze bumvisha iyo indirimbo Shaggy arayikunda.

Universal global niyo yahuje Bruce Melodie na Shaggy 

Melodie akaba yunzemo ko ubwo Shaggy yatangiraga gukunda iyi ndirimbo, bahise biyemeza gukorana. Ati " Disney yumvishe indirimbo yange irayikunda, bahita bampuza na Universal global, bakunze indirimbo bayumvisha Shaggy nawe arayikunda baraduhuza ngo dukorane."

" Ubwo twarangizaga gukora When She's Around, Shaggy yanyemereye ko tuzakorana kuri alubumu yange nise 'Sample' kandi iyi ndirimbo ni yo ya mbere isohotseho. Ntabwo tuzakorana kuri iyi alubumu gusa, kuko mu mwaka utaha Shaggy yanyemereye ko tuzakorana ibitaramo muri Afurika y'Iburasirazuba."

Nubwo Bruce Melodie yavuze ko asigaye akorana na Universal global, ariko yanze gutangaza ibikubiye mu masezerano bagiranye nk'amafaranga bamuhaye. Akaba kandi yanateye utwatsi abibazaga impamvu we na Shaggy batakoranye amashusho y'iyo ndirimbo.