Erik Ten Hag yahaye abakinnyi be igihano gitangaje nyuma yo kwandagazwa na Liverpool

Erik Ten Hag yahaye abakinnyi be igihano gitangaje nyuma yo kwandagazwa na Liverpool

 Mar 7, 2023 - 01:51

Nyuma y'umukino wabereye i Anfield aho Liverpool yanyagiye Manchester United ibitego 7-0, Erik Ten Hag warakariye abakinnyi be cyane yabahaye igihano cyo kwicara bakumva uko abakinnyi ba Liverpool bishimiraga intsinzi nyuma y'umukino.

Ku Cyumweru Manchester United yahuye n'isanganya ubwo yari yerekeje Anfield igiye gusura mukeba wayo Liverpool bikarangira ihatsindiwe ibitego birindwi itarebye mu izamu.

Amakuru ava mu Bwongereza avuga ko nyuma y'umukino ubwo amakipe yombi yari asubiye mu rwambariro, umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag yabwiye abahungu be kwicara bacecetse ubundi bakumva neza amajwi yavaga mu rwambariro rwa Liverpool yishimiraga intsinzi.

Uyu mugabo w'umuhorandi yabwiye abakinnyi be ibi kugira ngo bumve neza ibyishimo abakeba babo bafite, maze babikuremo isomo n'imbaraga ntibazatume byongera kubaho ukundi.

Ababonye uyu mugabo muri iryo joro ndetse no kuri uyu wa mbere bavuga ko aribwo bwa mbere bari babonye arakaye cyane kurenza izindi nshuro zose yaba yarigeze arakara.

Umwe mu bantu bo muri Manchester United yabwiye ikinyamakuru The Mirror ati:"Ten Hag yari yarakaye abwira abakinnyi ko ari abanyamahirwe kuba bagiye muri bisi(bus) bagaruka Old Trafford bakaba bataje hamwe n'abafana.

"Yababwiye ko nihongera kubaho igisa n'ibyo nta yandi mahirwe azabaho, bazashyirwa mu batarengeje imyaka 21."

Manchester United yagiye kuruhuka itsinzwe igitego kimwe cyatsinzwe na Cody Gakpo, abafana bakeka ko mu gice cya kabiri ishobora kuza kwishyura ndetse igashaka uko yabona intsinzi.

Ibyabaye mu gice cya kabiri byo byari agahomamunwa kuko yatsinzwe ibindi bitego bitandatu ku busa. Ibi byabaye mu cyumweru cyagaragaraga ko cyahiriye iyi kipe kuko yari imaze gutwaramo Carabao Cup ndetse yanageze muri kimwe cya kane cya FA Cup.

Liverpool yihereranye Manchester United(Net-photo)

Erik Ten Hag yarakariye abakinnyi be cyane(Net-photo)