Ubwo Beyoncé yagenderaga muri iyi modoka azenguruka inyubako igitaramo cyaberagamo, imigozi yari ifashe iyo modoka yaje kugira ikibazo bituma imodoka ihagama ntiyongera kugenda.
Byabaye ngombwa ko Beyoncé bamumanuramo, ku bw'amahirwe ntiyakomereka cyangwa ngo agire ikindi kibazo ndetse no mu bitabiriye igitaramo ntawe wagize ikibazo.
Beyoncé ubwo yageraga hasi ku rubyiniro yakomeje kuririmba nk'ibisanzwe, avuga ko nta bwoba yari afite kuko yari yizeye ko iyo agwa bari kumusaba (abafana).
Nyuma y'ibyo, 50 Cent yifashishije Instagram ye yagaragaje ko ibyo Beyoncé yakoze bidakwiye na gato kuko ari ugushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.
Yavuze ko abantu benshi bashoboraga kugwirwa n'iyo modoka, ugasanga bahasize ubuzima cyangwa se bakaba bagira ikindi kibazo.
Mu bitekerezo byatanzwe n'abantu, bamwe bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cya 50 Cent, ariko kandi abandi bavuga ko uku ari ugushaka gushotora Beyoncé.
Beyoncé ubwo yataramiraga muri Houston yaje mu modoka iri mu kirere
Imodoka Beyoncé yajemo yarahagamye ari hejuru y'abantu
