50 Cent yahaye inkwenene Rick Ross uherutse gutimbagurirwa muri Canada

50 Cent yahaye inkwenene Rick Ross uherutse gutimbagurirwa muri Canada

 Jul 2, 2024 - 18:53

Nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize umuraperi Rick Ross yari yakubitiwe muri Canada n'abafana ba Drake azira gucuranga indirimbo "Not Like Us" Kendrick Lamar yakoze yibasira Drake, 50 Cent kwihangana byanze yerekeza ku mbuga nkoranyambaga amuha inkwenene.

Umuraperi  50 Cent byagaragaye ko asa nk’uwishimiye amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga umuraperi mugenzi we Rick Ross arimo gukubitirwa n’abafana muri Canada.

Binyuze ku rubuga rwa X ,  50 Cent yashyize hanze amashusho avuga kuri ibyo bibazo cya Rick anasobanura ko ibyabaye bibabaje cyane arangije araturika araseka ashungera Rick Ross.

Yagize ati:"Ndizera ko umuvandimwe yageze mu rugo amahoro. Kandi nizera ko ubu afite imyumvire itandukanye kandi akumva neza icyo gukora n'icyo utagomba gukora mugihe uri mu gihugu cy'abandi.”

Mu mpera z'iki cyumweru gishize, Rick Ross n'abari bamuherekeje bagabweho igitero n'abafana ba Drake i Vancouver muri Canada nyuma yo gucuranga indirimbo ya Kendrick Lamar “Not Like Us” arimo gusoza igitaramo cye.


Rick Ross yari mu gihugu Canada mu birori bya 'Ignite Music Festival' aho yacuranze indirimbo ze zose, hanyuma akaza kwikoraho ubwo yacurangaga iyo indirimbo ya Lamar yakoze yibasira Drake.