Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Zuhura Othman Soud, wamenyekanye mu muziki nka Zuchu, ubu yamaze guca agahigo kadafitwe n’undi muhanzikazi uwo ari we wese mu bihugu 54 bya Afurika.
Zuchu yujuje miliyoni 3 z'abafatabuguzi ku rubuga rwa YouTube
Zuchu ubu ni we nkuru ishyushye mu myidagaduro, nyuma yo kugira abafatabuguzi(subscribers) bagera kuri miliyoni eshatu ku rubuga rwa YouTube.
Abakunzi b’umuziki by’umwihariko abo mu gihugu cya Tanzania, barimo kuvuga imyato uyu mukunzi Diamond Platnumz, nyuma yo gukora aka gahigo, aho umugwa mu ntege ari umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Yemi Alade, ufite abagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri.
Yemi Alade ni we ugwa Zuchu mu ntege
