Umucuruzi akaba n’umukinnyikazi wa filime Zari Hassan, yataye utwatsi ibihuha byavugaga ko we na Diamond Platnumz bashobora gusubirana.
Ubwo yaganira n’ibinyamakuru byo muri Kenya, yasobanuye ko kuba ahura na Diamond Platnumz, ari uko bafitanye abana babiri Tiffah Dangote na Prince Nillan, bagomba gufatanya kurera.
Zari yahakanye y'ibuye inyuma amakuru avuga ko yaba yenda gusubirana na Diamond Platnumz
Yagize ati:”Diamond afite inshingano zo kuba ari ze w’abana banjye, ibyo ntitubigarukaho. Ni inshuti yanjye, kuko twe ntabwo tumeze nka ba bantu batandukana bagahita baba abanzi.
Twe turavugana, kuko ni umuntu nshobora guhamagara nagize ikibazo, kandi na we ni uko. Ni muri urwo rwego mudakwiye kutubonana ngo mutangire muvuge ngo basubiranye, kuko nta kirenze kuba turi inshuti n’ababyeyi."
Zari avuga ko we na Diamond Platnumz nta kirenze kuba ari inshuti no kuba barabyaranye
Aya akaba ari amagambo Zari aherutse gutangaza ubwo yari mu gihugu cya Kenya, aho yari yitabiriye inama y’abagore b’abacuruzi, akabazwa ku ihura rye na Diamond Platnumz rya hato na hato.
