Young Jonn na mubyara wa Davido bakomeje kurikoroza

Young Jonn na mubyara wa Davido bakomeje kurikoroza

 Jul 10, 2024 - 19:47

Nyuma yo kugaragara basohokanye benshi bagacika ururondogoro, umuhanzi wo muri Nigeria Young Jonn na mubyara wa Davido akomeje kwenyegeza ibihuha by'urukundo kubera amafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Young Jonn, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto meza ari kumwe na mubyara wa Davido, Nike Adeleke, mu gihe bikekwa ko bari mu rukundo.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Nigeria bivuga ko Young Jonn na Nike ubu babaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho mafoto bari kumwe mu cyumba babyina.

Young Jonn na mubyara wa Davido bakomeje kwenyegeza ibihuha by'urukundo 

Ni nyuma kandi y’uko aba bombi n’ubundi bari bagaragaye basohokanye, kandi urukundo ari rwose.

Ariko, byahumiye ku mirari ubwo yashyiraga post kuri Instagram, amafoto meza arimo kugirana byiza na Nike Adeleke.