Ykee Benda yagaragaje ingaruka zo gusohora album iriho indirimbo nyinshi

Ykee Benda yagaragaje ingaruka zo gusohora album iriho indirimbo nyinshi

 Aug 25, 2024 - 22:04

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Ykee Benda, yanenze abahanzi bashyira hanze album zigizwe n'umubare munini w'indirimbo, agaragaza ingaruka zabyo, aboneraho no kubagira inama nabikora.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Ykee Benda yagaragaje ko atari ibintu byiza gusohora album iriho indirimbo nyinshi muri iki gihe, kuko ushobora gusanga album itamenyekanye.

Yavuze ko iyo umufana agiye kumva album yawe agasangaho indirimbo nyinshi, haba hari ibyago byinshi byo gucika intege yo gukomeza kuyumva mu gihe indirimbo nk'eshanu za mbere zitamuryoheye.

Yagize ati "Ibibazo mbona mu gusohora album iriho indirimbo nyinshi ni uko iyo ugiye kuyumva abuzeho indirimbo akunda muri eshatu zibanza, azahita acika intege."

Ykee Benda kandi avuga ko abahanzi bajya bakora ikosa ryo gushyira hanze album ariko ntibashyire imbaraga mu bikorwa byo kuyimenyekanisha, ahubwo bakumva ko kuba bayishyize ku mbuga zicuruza umuziki bihagije gusa.

Yagiriye inama abahanzi ko mu gihe bashyize hanze album, ni byiza ko batangira gukora ibiganiro bitandukanye kuri radiyo na televiziyo, kugira ngo n'abatabasha gukoresha imbuga nkoranyambaga babashe kumenya bya bihangano byawe.