Yibagishije inshuro 72 ngo arebe ko yasa n'ipusi

Yibagishije inshuro 72 ngo arebe ko yasa n'ipusi

 Nov 6, 2023 - 04:13

Benshi batunguwe, n'inkuru y'umukobwa wo mu Butariyani, umaze gutobora umubiri we inshuro 72 ngo arebe ko yasa n'injangwe!

Byari bisanzwe bimenyerewe ko abantu benshi bibagisha bagamike kongera imibiri yabo cyangwa kuyigabanya, gusa benshi batangaye nyuma yo kumva inkuru y’umukobwa ukomoka mu Butariyani, wihinduje umubiri we ngo ase n’ipusi.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko witwa Chiara Dell’Abate uzwi cyane ku gatazirano ka Aydin Mod, avuga ko yatangiye guhindura umubiri agifite imyaka 11, kugeza ubu akaba amaze kuwutobora inshuro 72 zose.

Uyu mukobwa yahinduje ibice byinshi by’umubiri we birimo: amazuru, imisaya n’imboni z’amasoye akoresheje tattoo, amazuru, ibitsike n’ingohe.

Uyu mukobwa avuga ko yahisemo gusa n’ipusi, kuko abona ari inyamaswa nziza kandi yitonda.
Nubwo amaze gutobora umubiri we inshuro zigera kuri 72, avuga ko agiye gukomeza guhindura umubiri we kugeza igihe azabona ko asa n’ipusi neza. Arategenya gukata umunwa we wo hejuru, ndetse no kwishyirishaho ikitwa Transdermal, kizamufasha kwishyirishaho umurizo.

Uyu mukobwa avuga ko ibyo akomeza gukora ku mubiri we bimutera uburibwe, gusa ko yizeye ko ari iby’igihe gito, kandi ko n’iyo byakomeza bitamubuza gukomeza gukabya inzozi ze zo gusa n’ipusi.