Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Yemi Alade, yamaganye abakomeza kumugereranya na mugenzi we, Tiwa Savage.
Yemi Alade yamaganye abamugereranya na Tiwa Savage
Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Johnny” yabivuze anyuze ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, aho yari agiye agamije kwishimira igitaramo yaraye akoze mu muhango wo gutangiza igikombe cya Afurika 2023, AFCON, muri Ivory Coast, maze umufana umwe mu bitekerezo akandimo ko uyu muhanzikazi aruta Tiwa Savage.
Icyakora, bisa nk’aho agitigeze ashimishwa n’igitekerezo cy’uyu mufana na bagenzi be, kuko Alade yamusabye kubashyigikira no kubishimira bombi, ashimangira ko bombi bageze ku nsinzi.
Yemi Alade yabwiye abafana be ko kugereranya ari umujura ruharwa w’ibyishimo.
Uwo mufana yari yanditse ati: “Wowe uruta Tiwa Savage.”
Yemi Alade avuga ko abafana bagomba kumushyigikira we na Tiwa Savage badatoranyije
Maz Yemi Alade nta kurya indimi, ahita amusubiza ati: “Igereranya ni umujura w’ibyishimo. Twembi twageze ku nsinzi. Mujye mutwishimira kandi mudushyigikire twese. ”
