Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Yemi Alade yahishuye ko indirimbo ye yise ‘Johnny’, habaye amakosa mu gusohoka kwayo, kuko ngo igihe yasohokeyw itari cyo gihe yari yateganyije.
Yemi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, yasobanuye ko atifuzaga ko iyi ndirimbo isohoka muri kiriya gihe, ariko igakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bitunguranye, maze agahitamo kuyireka.
Yemi Alade yavuze ko indirimbo ye"Johnny" yagiye hanze atabishaka
Amashusho y’indirimbo “Johnny” yasohotse mu myaka icyenda ishize ndetse kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 160 kuri YouTube. Nyuma yayo Yemi Alade yaje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe nka “Mama Afrika”, “Oh My Gosh”, “Lipeka” na “Shekere”.
