Yakatiwe imyaka itanu azira kurya iraha mu mafaranga ya Facebook

Yakatiwe imyaka itanu azira kurya iraha mu mafaranga ya Facebook

 May 18, 2024 - 18:25

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barbara Furlow-Smiles, yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu, nyuma yo gukoresha amafaranga ya Facebook yari abereye umukozi, mu bikorwa byo kurya iraha.

Uwahoze ari umuyobozi wa gahunda za Facebook, Barbara Furlow-Smiles, wari uhanganye n’ikirego cy’uburiganya nyuma yo kwiba miliyoni zirenga 5 z’amadolari y’urwo rubugo, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, iki gihano kikaba cyatangajwe ku mugaragaro n’ubushinjacyaha bw’Amerika ku wa mbere w’iki cyumweru.

Ibikorwa by’uburiganya bya Barbara Furlow-Smiles byatangiye ubwo yakoraga nk’umuyobozi mukuru wa DEI kuri Facebook, aho yatangiye gukorera muri iki kigo muri 2017 kugeza 2021.

Byongeye kandi, mu Kuboza gushize, uyu mukobwa yemeye icyaha asobanura ko yakoresheje amafaranga kugira ngo yibereho mu buzima buhenze muri California.

Abashinjacyaha bavuze ko Furlow-Smile yakoze ubwo buriganya yishyura ndetse akoherereza amafaranga inshuti ze, abavandimwe n’abandi mu izina rya Facebook, mu gihe icyo kigo kitari kibizi.