Yago yatanze ikirego kuri RIB

Yago yatanze ikirego kuri RIB

 Jul 2, 2024 - 15:52

Nyuma y’uko shene ya Yago Tv Show ikuwe ku muyoboro wa Youtube, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yamaze kugeza ikirego mu rwego rw’ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo hakurikiranwe umuntu waba abiri inyuma.

Tariki ya 01 Nyakanga 2024, mu masaha ya mu gitondo nibwo byamenyekanye ko shene ya Yago Tv Show y’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent, uzwi nka Yago Pon Dat, yari yamaze kuva kumuyoboro wa Youtube.

Ubwo byamenyekanaga abantu babanje kugira ngo yabikoze abishaka muri bwa buryo bwateye muri iyi minsi kugira ngo akunde avugwe cyane nk’uko akunze gushinjwa guhimba inkuru z’ibihuha ngo akunde avugwe.

Kuri ubu Yago yamaze gutanga ikirego ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, nk’uko kopi y’iki kirego ibigaragaza.

Ni ikirego cyatanzwe none tariki 02 Nyakanga 2024, ndetse gihita cyakirwa kugira ngo hatangire gukora iperereza ku muntu waba yihishe inyuma y’ibi bintu.

Ibi bikaba bije nyuma y’uko Yago ahamagajwe na RIB kugira ngo agire ibyo asobanura ku kirego ashinjwa na Dabijou bahoze bakundana, amushinja kumutera ubwoba no kumukangisha gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwe yamufashe mu buryo atazi mu gihe bari bagikundana.