World Cup 2022:Ubwongereza bwatsinze Senegal buzahura n'Ubufaransa muri kimwe cya kane

World Cup 2022:Ubwongereza bwatsinze Senegal buzahura n'Ubufaransa muri kimwe cya kane

 Dec 4, 2022 - 18:17

Ikipe y'igihugu y'Ubwongereza yasezereye Senegal muri kimwe cya munani nyuma yo kuyitsinda ibitego bitatu byose ku busa buhita bukomeza muri kimwe cya kane.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 21:00 kuri iki Cyumweru aho Ubwongereza na Senegal zishakagamo ikipe izahura n'Ubufaransa muri kimwe cya kane.

Abongereza binjiye mu mukino basatira izamu rya Senegal ariko bageze mu minota 20 babona ko kunyura mu bwugarizi bwayo biraza kugorana, bahitamo kureka Senegal igatambaza umupira bakabona uko bayikura inyuma.

Ni muri uyu rwego abongereza batangiye gukoresha amayeri yo kuzamuka bihuta cyane maze ku munota wa 38 bazamuka bihuta, Jude Bellingham aha umupira Jordan Henderson atsinda igitego cya mbere cy'Ubwongereza.

Senegal yakomeje gukina ihererekanya umupira maze ubwo iminota ibiri y'inyongera umusifuzi yari ashyizeho ngo igice cya mbere kirangire iri kurangira, Phil Foden acomekera Harry Kane umupira nawe atsinda igitego cya kabiri cy'Ubwongereza.

Mu gice cya kabiri Senegal yari imaze gusa n'iyemera ko yasezerewe mu gihe Ubwongereza nabwo ikizere cy'intsinzi cyari hejuru, Bukayo Saka atsinda igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Phil Foden ku munota wa 57 ndetse umukino urangira gutya.

Ibi bivuze ko nyuma yo gutsinda uyu mukino, Ubwongereza bwabonye itike ya kimwe cya kane aho buzakina n'Ubufaransa mu mukino uzaba tariki 10 Ukuboza 2022 ku isaha ya saa 21:00.

Harry Kane byari byanze nawe yatsinze