World Cup 2022:Croatia yahojejwe amarira n'umwanya wa gatatu Maroc ishimirwa aho yageze

World Cup 2022:Croatia yahojejwe amarira n'umwanya wa gatatu Maroc ishimirwa aho yageze

 Dec 17, 2022 - 15:30

Ikipe y'igihugu ya Croatia yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy'isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, mu gihe Maroc yatahiye kugera muri kimwe cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Khalifa International Stadium ku isaha ya saa 17:00 nibwo hatangiye umukino ubanziriza uwa nyuma w'Igikombe cy'isi cya 2022.

Ikipe y'igihugu ya Croatia yahatanaga na Maroc zirwanira umwanya wa gatatu mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki Cyumweru hagati ya Argentine n'Ubufaransa.

Ni umukino wari witezwemo ibitego bike dore ko ari amakipe yombi yagaragaje gukina umukino wo kugarira cyane muri iri rushanwa ku buryo bitari no gutungurana bageze no kuri za penariti.

Gusa si gutyo amakipe yombi yinjiye mu mukino kuko yinjiye atsindagurana aho ku munota wa kenda gusa Josko Gvadiol yari atsindiye Croatia igitego cya mbere ku mupira yahawe na Ivan Persic. Ibi byishimo byamaze iminota ibiri gusa maze Ashraf Dari ahita atsindira Maroc igitego cyo kwishyura umukino usubira bubisi.

Amakipe yombi yahise akomeza kureba uburyo yabona igitego cya kabiri ariko Maroc ikarusha Croatia guhanahana cyane umupira. Gusa ku munota wa 42 Marko Livaja ahereza Mislav Orsic umupira, awuteye ugonga ipoto umanukira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Croatia ikiyoboye kuri ibi bitego bibiri kuri kimwe cya Maroc, maze mu gice cya kabiri umutoza Zlatko Dalic wa Croatia na Walid Regragui wa Maroc bagenda bakora impinduka ariko bikomeza kugorana.

Mu minota ya mbere Maroc yagiye ihusha uburyo butandukanye imbere y'izamu rya Dominik Livakovic, ariko uko iminota yagiye izamuka nayo yisangaga bayihusha ibitego byari gutuma abanya-Croatia bashimangira intsinzi kare.

Uyu mukino warangiye ku ntsinzi ya Croatia bituma iki gihugu kiba icya gatatu mu gihe Maroc ubwo yabaye iya kane, umukino utanga igikombe ukaba urakinwa kuri iki Cyumweru saa 17:00 kuri Lusail Stadium.

Ikipe ya Maroc ntibyayibujije gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere yo muri Africa yabashije kugera muri kimwe cya kabiri n'ubwo umudari utari kuyigwa nabi.

Croatia yegukanye umwanya wa gatatu