World Cup 2022:Brazil yatahiye imbyino isezererwa na Croatia muri kimwe cya kane

World Cup 2022:Brazil yatahiye imbyino isezererwa na Croatia muri kimwe cya kane

 Dec 9, 2022 - 15:20

Ikipe y'igihugu ya Brazil yahabwaga amahirwe na benshi yo kwegukana Igikombe cy'isi yasezerewe na Croatia itageze muri kimwe cya kabiri.

Wari umukino w'injyanamuntu watangiye saa 17:00 kuri Education City Stadium, aho Croatia na Brazil zishakagamo ikipe igomba gukomeza muri kimwr cya kabiri mu nzira igana ku gikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.

Brazil imaze iminsi ivugisha abantu bitewe n'abakinnyi benshi b'abahanga ifite no gutsinda ibitego bakishimira intsinzi babyina, bikaba byatumaga abenshi bitega kureba uko uyu mukino urangira.

Uyu mukino wasifuwe n'umwongereza Michael Oliver watangiye ikipe ya Brazil isatira izamu rya Croatia cyane aho yashakaga gutsinda igitego hakiri kare, ariko uko iminota yagendaga yabonye bitari kugenda neza ihitamo kureka Croatia igatambaza umupira.

Croatia yakomeje kwima abasore ba Brazil umupira ndetse bakanyuzamo bagasatira izamu ariko bagakomeza kutabyaza uburyo umusaruro. Abanya-Brazil nabo barindiraga igihe baboneye umupira bakarema uburyo buteye ubwoba ariko bakomeza kubura igitego.

Amakipe yombi yakinnye ibi mpaka iminota 90 y'imukino irarangira maze umusifuzi yongeraho iminota ine ariko nayo irangira nta gitego kibonetse, maze hongerwaho iminota 30 kugira ngo haboneke utsinda cyangwa haterwe penariti.

Agace ka mbere kagizwe n'iminota 15 kakinwe amakipe yombi atuje ubona ko batangiye kwiyakira ko baza gukizwa na penariti, ariko bageze ku munota wa 105 Neymar afata umupira hanze y'urubuga rw'amahina maze awuhereza Lucas Paqueta nawe wahise awucomeka usanga Neymar yinjiye akoraho rimwe ahita ashyira umupira mu izamu.

Binjiye mu gace ka kabiri Brazil iyoboye kubera icyo gitego cya Neymar Jr ubundi Croatia irwana no gushaka igitego ngo yishyure Brazil ikomeza gukina irwana ku izamu ryayo ngo iminota irangire igere muri kimwe cya kabiri.

Ku munota wa 117 nibwo abanya-Croatia bazamukanye umupira maze Mislav Olsic ahindurira umupira ibumoso, umupira usanga Bruno Petkovic mu rubuga rw'amahina nyuma y'iminota mike yinjiye mu kibuga, Petkovic wahise atsindira Croatia biba igitego kimwe kuri kimwe.

Iminota yarinze iba 120 maze Michael Oliver asifura ko umukino urangiye burundu hasigaye kwitabaza penariti kugira ngo haboneke ikipe yerekeza muri kimwe cya kabiri.

Penariti ya mbere yatewe na Nicola Vlasic arayinjiza, Rodrygo ahita atera iya mbere ya Brazil umuzamu Dominik Livakovic. Lovro Majer yahise atera iya kabiri ya Croatia arayinjiza maze Casemiro atera iya kabiri ya Brazil arayinjiza biba 2-1. Luka Modric yateye iya gatatu ya Croatia arayinjiza na Pedro wa Brazil arayinjiza.

Mislav yateye penariti ya kane ya Croatia nayo arayinjiza Marquinhos akurikiyeho ahita ayirata biba penariti 4-2 umukino uba usojwe gutyo. Ikipe ya Croatia yageze muri kimwe cya kabiri izahura n'ikipe iratambuka hagati ya Argentine n'Ubuhorandi zigiye gukina saa 21:00.

Neymar yari yatsindiye Brazil igitego

Petkovic niwe wasubije ibintu irudubi

Livakovic yakuyemo penariti ya Rodrygo

Byarangiye ari amarira ku banya-Brazil

Croatia yageze muri kimwe cya kabiri