World Cup 2022:Bigoranye Casemiro yahesheje Brazil intsinzi iyigeza muri kimwe cya munani

World Cup 2022:Bigoranye Casemiro yahesheje Brazil intsinzi iyigeza muri kimwe cya munani

 Nov 28, 2022 - 17:26

Byasabye iminota ya nyuma ngo ikipe y'igihugu ya Brazil ibone intsinzi iyigeza muri kimwe cya munani itsinze Ubusuwisi.

Kuri uyu wa Mbere saa 18:00 nibwo kuri Sitade yistwa Lusail stadium hatangiye umukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda H wahuje Brazil n'Ubusuwisi.

Ikipe yagombaga gutsinda uyu mukino yagombaga guhita ikatisha itike ya kimwe cya munani dore ko aya makipe yombi yabonye amanota atatu mu mukino wa mbere, aho Brazil yatsindaga Serbia mu gihe Ubusuwisi bwatsinze Cameroon.

Brazil kandi yaje muri uyu mukino idafite rurangiranwa wayo Neymar Jr wavunikiye mu mukino ubanza, ibi bikaba byahaye umwanya Fred waje gufasha Casemiro na Paqueta hagati mu kibuga.

Igice cya mbere cyaranzwe n'ikipe y'Ubusuwisi yakinaga idaha umwanya na muto abasore ba Brazil ngo bikore ibyo bashaka mu kibuga, ahubwo bakabotsa igitutu cyatumye iyi kipe itarema uburyo bukomeye cyane imbere y'izamu ry'Ubusuwisi.

Brazil yakomeje gukora byose ngo irebe mu izamu rya Yann Sommer ariko ubwugarizi bwari buyobowe na Manuel Akanji bukomeza kuba ibamba bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Brazil yagarukanye gahunda yo gukomeza gushaka igitego ku bubi n'ubwiza, ndetse Vinicius Junior atsinda igitego ku munota wa 64 ariko umusifuzi asanga habayemo kurarira.

Abasore ba Brazil bakomeje gukomeza kwataka izamu ariko abasuwisi bakugarira, akagozi kaza gucika ku munota wa 83 Casemiro atsinda igitego ku mupira yahawe na Rodrygo winjiye mu kibuga asimbuye.

Iyi ntsinzi ikipe y'igihugu ya Brazil yabonye yatumye ikatisha itike ya kimwe cy'umunani, mu gihe abasuwisi bo bazisobanura na Serbia mu mukino wa nyuma bashaka kugera muri kimwe cya munani.

Casemiro niwe watsindiye ikipe ya Brazil