World Cup 2022: Ubufaransa bwasanze Argentine ku mukino wa nyuma butsinze Morocco

World Cup 2022: Ubufaransa bwasanze Argentine ku mukino wa nyuma butsinze Morocco

 Dec 14, 2022 - 17:57

Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yasezereye ikipe y'igihugu ya Maroc muri kimwe cya kabiri cy'Igikombe cy'isi, yerekeza ku mukino wa nyuma aho izakina na Argentine.

Ni umukino wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy'isi cya 2022 watangiye ku isaha ya saa 21:00 ku isaha zo mu Rwanda mu gihe i Doha muri Qatar bo bari ku isaha ya saa 22:00.

Ubufaransa bwa Kylian Mbappe bushaka gutwara Igikombe cy'isi bwikurikiranya nyuma yo gutwara igiherutse kibera mu Burusiya mu 2018, bukaba bwasabwaga gukura Morocco mu nzira, ikipe yakanze benshi nyuma yo gusezerera Espagne na Portugal ntawabikekaga.

 Ikipe y'igihugu ya Morocco yashimwe cyane uburyo yagaragaje gukorera hamwe nk'ikipe bakarinda izamu ryabo neza ariko bakanagerageza kubaka umukino mu gihe babonye umupira binyuze mu basore bayo barimo Hakim Ziyech, Ounahi, Hakimi, Boufal ndetse n'abandi.

Nyuma yo gutangira yotsa igitutu ku izamu rya Morocco ryari ririnzwe na Yassin Bounou, ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yabonye igitego ku munota wa Gatandatu gitsinzwe na myugariro Theo Hernandez.

Theo Hernandez niwe wafunguye amazamu

Nyuma y'iki gitego abafaransa batuje basubira inyuma bareka Morocco ihererekanya umupira bakajya bazamukana umupira bihuta binyuze mu mpande zariho Ousmane Dembele wanyuraga iburyo na Kylian Mbappe wanyuraga ibumoso.

Abakinnyibba Morocco bakomeje kwataka izamu ry'Ubufaransa ariko ubwugarizi bwabo bwarimo Raphale Varane na Ibrahima Konate bukomeza guhagarara neza igice cya mbere kirinda kirangira ari igitego kimwe cya Theo Hernandez.

Mu gice cya kabiri Maroc yaje noneho yashyize imbaraga nyinshi mu kwataka izamu ry'Ubufaransa biharira umupira ku rwego rwo hejuru ku buryo abafaransa bemeye gukina birwanaho ngo batishyurwa ariko ubusatirizi bwa Morocco ntabwo bwabyaje umusaruro uburyo bwagiye bubona imbere y'izamu.

Abafaransa bafataga umupira gake gashoboka bakawuzamukana bihuta bagerageza kubona igitego cya kabiri, ku munota wa 78 Kylian Mbappe yinjira mu rubuga rw'amahina acenga buri umwe, ateye umupira usanga Kolo Muani wari umaze umunota umwe yinjiye mu kibuga ahita atsinda igitego cya kabiri cy'Ubufaransa.

Umukino warangiye abafaransa babyitwayemo neza batahana intsinzi y'ibitego bibiri ku busa bwa Morocco , byatumye Ubufaransa bugera ku mukino wa nyuma bwa kabiri bikurikiranya nyuma yo gutwara igikombe mu 2018.

Ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022 kuri Lusail Stadium saa 17:00 nibwo Ubufaransa na Argentine bazatana mu mitwe bishakamo ikipe yegukana Igikombe cy'isi cya 2022, mu gihe Morocco na Croatia zizahatanira umwanya wa Gatatu ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022.